Umuhanzi Elion Victory wasimbuye Kitoko muri PGGSS season 2, kuri ubu arabarizwa mu Rwanda aho yari amaze igihe kirenga umwaka ari gukorera umuziki mu gihugu cya Kenya. Yaje mu Rwanda kubera PGGSS season 2.
Uyu muhanzi Elion ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazi no gucuranga. Yageze mu Rwanda ku itariki ya 16/2/2012 yitwaje na Guitare ye aho yatangaje ko muri PGGSS season 2 azereka abanyarwanda ko hariho abahanzi nyarwanda bashoboye kuririmba live (badakoresheje ama CD). Yanavuze ko yishimiye cyane kuba yarashyizwe muri PGGSS season 2.
Yagize ati : “Igihe kirageze kugira ngo abanyarwanda bemere ko abahanzi nyarwanda dushoboye kuba twaririmba live. Nzaririmba mu buryo bwa Live indirimbo zanjye bakunda mbacurangire nifashishije guitare yanjye.”
Elio Victory aho yabaga muri Kenya, si ukuririmba gusa kuko yiga no gutunganya umuziki mu bijyanye n’amashusho (Video Direction and Production). Nyuma y’indirimbo ye “Love is Strong” aherutse gukora vuba aha, aranateganya gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakunzwe muri Kenya harimo Camp Mulla n’abandi.




