Abahanzi bo mu karere ka Gatsibo bakomeje gutangaza ko baburiye irengero umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe kubera kubambura amafaranga yabo bafata ko yabatetseho umutwe kuko yabakoresheje amarushanwa bamwishyura amafaranga akabemerera ko abazatsinda azabakorera indirimbo muri studio ye MSLo none bakaba baramuburiye irengero ndetse na studio ye ikaba idakora.
Bamwe mu bahanzi barega umuhanzi Kayitare Dembe
Nk’uko bamwe mu bahanzi batsinze babivuga ngo nyuma yuko Kayitare bamuhaye amafaranga yabo ndetse akagaragaza urutonde rw’abatsinze abahanzi bahawe ikizere ko bazakorerwa indirimbo ariko bagiye ahahoze studio ye izwi ku izina rya MSLo barahakanirwa kuko ntagahunda ihari.
Ikindi cyagaragaje ko umuhanzi Dembe wari wigaragaje ko ashaka kuzamura abahanzi bo mu ntara y’uburasirazuba adashaka gufasha abahanzi batsinze amarushanwa nuko yimuye studio ye yari Nyagatare akayijyana Rwamagana ahunga abamukurikiye kubera imyenda hanyuma bamusangayo agasubira Nyagatare ariho yavuye ajya Uganda avuga ko agiye gutunganya Album ye.
Umuhanzi Dembe wambuye abahanzi bo mu karere ka Gatsibo
Ku nshuro ya mbere Dembe akoresha amarushanwa akaba yari yafashije abahanzi 5 bayatsinze ariko ku nshuro ya 2 abayitabiriye bavuga ko yabacitse ntacyo abamariye kandi bari bamwizeye nk’umuhanzi wari kubazamura.
Mu karere ka Gatsibo habarizwa abahanzi bagera kuri 53 benshi muri bakaba bavuga ko bacyeneye kuzamuka nubwo Babura aho bashyira ibihangano byabo, ubundi bakabura ababafasha gukora umuziki nubwo bamaze kubona studio Love and Hope yashinzwe Pasteur Ngwabije.






