News

February 15, 2012

Rwanda|Umuhanzi Meddy yasohoye indirimbo nshya Ni Njyewe

More articles by »
Written by: admin
Tags: , , ,

Umuhanzi Meddy nyuma y’igihe kinini atumvikana kuva yagera muri Amerika, noneho yakoze indirimbo nshya yise Ni Njyewe.

Ku itariki 11/2/2012,umuhanzi Meddy ku rubuga rwe rwa Facebook yagize ati: “Umunsi umwe niwicara ugakumbura ntuzashidikanye kuko ndacyahari…Enjoy my new song “Ni Jyewe”…to My Inkoramutimas Forever…May God bless you all”

Aya akaba ari amwe mu magambo agaragara mu ndirimbo Ni Jyewe ya Meddy aho agira ati “Nahemutse nkukunda uhita ushaka undi, wibagirwa vuba,…niwumva icyo umutima wawe ukubwira, uzumva neza ko hari ugukunda, Ni Jyewe ni Njyewe…Umunsi umwe niwicara ugakumbura ntuzashidikanye kuko ndacyahari…”

Nyuma y’aya magambo agaragara mu ndirimbo ye, Meddy yashyizeho iyo ndirimbo ye nshya yakoranye na producer Lick Lick aho agereye muri USA.

Twagerageje kuvugana nawe ntibyadukundira ariko amakuru dukesha inyarwanda Ltd, Meddy yasobanuye inkomoko y’iyi ndirimbo ye NI NJYEWE “Ubundi iyi ndirimbo nayikoze kubera gukumbura cyane  n’ubuzima bushya butandukanye nanyuzemo nkigera hano muri Amerika.”

N’ubwo yari amaze igihe kirekire asa n’uwazimye muri muzika, Meddy aratangariza abakunzi be ko agiye kwigaragaza birenze akora indirimbo nyinshi kandi zifite n’amashusho yazo.

Umuhanzi Meddy

Meddy ati: “Abafana banjye banyitegure ubu nagarutse. Ngiye kubagezaho indirimbo nyinshi muri iyi minsi ndetse n’amashusho yazo.”

Meddy yabajijwe icyo yumva akumbuye cyane mu Rwanda, Meddy ntiyazuyaje ahita agira ati: “Singiye kukubeshya nkumbuye umugati wo mu Rwanda. Mu mujyi wa Kigali ho, nkumbuye kuri UTC kuko niho nahuriraga n’abantu benshi. Nkumbuye abafana banjye ba kera, umuryango wanjye ndetse n’inshuti zanjye zose.”

Iyi ndirimbo ya mbere Meddy akoreye muri Amerika, ikaba yarakozwe na Lick Lick muri studio nshya agiye kujya akoreramo muri Amerika. Ariko Meddy yirinze gutangaza izina ryayo, gusa arahamya ko ari studio izaba ifite ingufu cyane mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko n’ubwo yabanje kugorwa no kumenyera ubuzima bwo muri Amerika, kuri ubu amaze kuhamenyera ndetse n’imikorere ye igiye guhinduka. Kuko iyi ni intangiriro dore ko mu minsi iri imbere yitegura gushyira ahagaragara album ye yambere ageze muri Amerika.




About the Author

admin





 
 

 
Awards will recognize local rappers

Awards will recognize local rappers – Jay Polly

Rapper Jay Polly has defended his new invented hip hop awards as the ones which will bring a revolution in Rwandan hip hop genre. Speaking to The New Times, the rebel rapper said that his move is purely intended to reward the h...
by admin
0

 
 
 

A great mentor in Producer Nicolas-Artist Nani

Rwandan artist Prince Nani appreciated help given to him in his music career by Producer Nicolas Nic which has helped him develop a lot in the music industry. This artist who takes his recordings to Rafiki Records said that Pro...
by admin
0

 
 
04

Tidjara bites back

Magic FM radio presenter has reacted to the news that she insulted Rwandan musician Meddy with a clear-cut message that “some journalists should go back to school”. Tidjara was fielding in questions from the media when the ...
by admin
0

 

 
01

Bold predictions in Primus Guma Guma Super Star

Things can’t get interesting for the spectators and fans of music in general. From publicly campaigning for votes to promises made, all the eleven contestants in this year’s edition of Primus Guma Guma Super Star have stepp...
by admin
0

 
 
01

Kamichi ahamya ko Guma Guma ari ikintu gikomeye kuko iha abantu benshi akazi

Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kamichi, arahamya ko amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari ikintu gikomeye kuko aha abantu benshi akazi ndetse akanaha abahanzi amafranga menshi no kurushaho kume...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus