Intara y’amajyepfo niyo yabimburiye izindi Ntara muguhitamo abazayihagararira mu gikorwa cyo gutora Miss Rwanda 2012, abakobwa batatu nibo bazaserukira iyi Ntara aribo Umutesi Aurore ari nawe wabahize bose akaba Miss hakurikiraho Isimbi Deborah wabaye igisonga cya mbere na Ariane Umurerwa wabaye igisonga cya kabiri.
Abakobwa 9 bahataniraga kuba muri batatu bazaserukira intara y’Amajyepfo muri Nyampinga Rwanda 2012 harimo abiga muri kaminuza ndetse no mumashuri yisumbuye, harimo na Aurore wayegukanye we akaba yararangije kwiga amashuri yisumbuye umwaka ushize wa 2011.
Nyampinga wa Kminuza nkuru y’u Rwanda Isimbi Deborah niwe wabaye igisonga cya mbere cya Miss Aurore naho Ariane Umurerwa aba igisonga cya kabiri.
Iki gikorwa cyo gutora abazahagararira intara zitandukanye muri aya marushanwa ya Miss kizagenda kiba hirya no hino hakurikijwe uru rutonde:
- 1. Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni Tariki ya 14 Nyakanga 2012 (aha iki gikorwa cyararangiye)
- 2. Rubavu mu Ntara y’I Burengerazuba ni Tariki ya 21 Nyakanga 2012
- 3. Rwamagana mu Ntara y’I Burasirazuba ni Tariki ya 28 Nyakanga 2012
- 4. Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ni Tariki ya 04 Kanama 2012
- 5. Kigali mu Mujyi wa Kigali ni kuwa 12 Kanama 2012
- 6. Final I Kigali ni Tariki 1 Nzeri 2012






ahhhh kbs yarabikwiriye mute fata ubyobyiza byawe