Umuhanzi Platini ubwo twamubazaga ikintu akunda gukora iyo atari mubijyanye n’umuziki yadusubije ko ikintu cya mbere akunda ari laptop ye. Ngo iyo ari mu rugo ntakindi kintu kimushimisha kinamutwara umwanya uretse kuba afite machine ye.
Mu byo akunze gukora kuri machine ye harimo kureberaho filime ziba zirimo yarabitsemo, kwandikiraho ibintu bitandukanye dore ko muri iyi minsi ishize yari ari kwandika igitabo (memoire) n’ibindi. Platini yagize ati: “Ubundi iyo ndi mu rugo akenshi mba mfite machine yanjye, Mba ndiho nyikoraho utuntu dutandukanye. Nshobora kureba film, nshobora gu traita amadonner, nandika ibintu bitandukanye, nari maze iminsi noneho no muri mémoire, mémoire yari yarantwaye. Iyo ndi mu rugo umwanya munini nywumara kuri machine iyo ntari kuri machine buriya mba nicaye ndi kwiyumvira radiyo.”
tariki ya 31.8.2012 ubwo twari twabasuye aho bamaze ukwezi bimukiye mu karere ka Kicukiro mumurenge wa Kagarama, twakomeje ikiganiro tumubaza kubijyanye n’ibyo kurya akunda cyane kurusha ibindi maze adusubiza agira ati: “ Ibyo kurya byo ibyo bantekeye byose ndakubita. Kugeza ubu sindamenya ibyo mprefera kabisa, Icyo ntaheruka nicyo nshaka. Iby’ibiryo byo sindabyigaho, kuva cyera nkiri umwana bamenyereje kurya ibintu bitandukanye gusa nkagira amatsiko cyane y’icyo ntararya.”
Platini n’ubwo akunda kuririmba we na mugenzi we TMC, burya ngo yikundira cyane kureba filime. Ubwoko bwa filime akunda kureba cyane ngo ni Espion ndetse n’iz’urukundo. Yanaboneyeho kutubwira ko bakinnye muri filime Iyo menya igice cyayo cya kabiri. Twamubajije ibyo bakinnyemo (role) niba atari ibyo kurwana maze Platini adusubiza agira ati: “ Role twakinnye si action kuko ntitwigeze twiga karate nta n’ubwo action ziri mu mafilm yanjye préferés nkunda kureba. Njye burya nkunda kureba film ya espion (imitego iri politique), na film romantique kuko turakunda burya.”
Ngo barakunda burya. Gusa yatweruriye ko kumuhanzi burya gukunda bigoye kuko aba akundwa n’abantu benshi bityo bikamugora kumenya umukunda koko by’ukuri.
Muri filime “Iyo menya 2” ngo ntibakinnyemo igice kinini cyane kuko ngo bagaragaramo rimwe gusa. Bakina ari inshuti z’umukinnyi w’imena (acteur principale). Twifuje kumenya impamvu batagaragaramo cyane maze Platini adusubiza agira ati: “ Ntabwo twakinnyemo role ikomeye cyane kubera ko batwitabaje mu rwego rwa marketing. Filime yitwa iyo menya igice cyayo cya kabiri. Twebwe tuba turi abashuti bumu acteur principale. Dufitemo scene imwe ifite iminota itari mike.”
Platini kandi asanga uruhando rwa filime nyarwanda rurushijeho kwifashisha abahanzi byatuma filime nyarwanda zirushaho gutera imbere. Gusa nanone bikaba byanafasha abahanzi kubona n’akantu binjiza. Twamubajije uko abona muzika na filime n’uburyo byakuzuzanya bigatera imbere byose, maze Platini mumagambo ye agira ati: “ Byakabaye byiza bizamukiye rimwe kuko hari icyo byakongera muri popularité y’umuhanzi usibye n’ibyo byaba byiza bigiye bigira n’akantu byinjiza….”
Ngo n’ubwo bamaze kugaragara muri filime “Iyo menya 2”, ngo ntibaricara ngo babitekerezeho cyane niba bazakomeza gukina filime gusa ngo hagize uwabiyambaza ntibazuyaza gukina. Platini kandi ngo iyi ni filime ya kabiri akinnyemo nyuma ya filime yakinnye akiri I Butare yitwa “Stars in Love” bishatse kuvuga ugenekereje ngo abastars murukundo.
N’ubwo Dream Boys ari itsinda rigizwe n’abantu babiri buri gihe tukaba tubabona bari hamwe, icyo gihe ubwo twabasuraga Platini yari wenyine murugo hamwe n’umukozi naho TMC we yari yatembereye. Ubutaha tuzabagezaho ibyo TMC akunda gukora iyo atari mubijyanye na muzika.





