Nyuma y’igihe kitari gito hibazwa kubigaragara bisa n’urukundo rwihariye hagati ya Young Grace na Kalisa John uzwi ku izina rya Kjohn, kuri ubu noneho ngo baba badacana uwaka.
Muti ese byaba byifashe bite?
Ku itariki 13.2.2012, nibwo k’urubuga rwa facebook rwa Young Grace hagaragayeho amagambo agira ati: “friends and fans, mwongeye kuramuka neza?mbanje kubiseguraho mbabaye kandi mbatakambira mbasaba imbabazi za post zose mwabonye ku munsi w’ejo hahise zitari nziza, murabizi murugendo ndimo hari benshi batifuza ko ngerayo, bari banyibiye password uwa yibye niwe wakoze ibyo mwabonye ejo byose, anyway mumbabarire cyane kdi mbasaba gukomeza kunshyigikira, muri salax award muri best female no muri primus guma guma super star ndi numero 15. Much love & much respect” aya magambo akaba yaravugaga kubyo bari banditse kurubuga rwe mu izina rye bimusebya aho bagiraga bati: “Njyewe Young Grace ntabwo nshoboye ibyo kuririmba ahubwo muzitorere Paccy, cyangwa se Jozy,…” hari n’ibindi byinshi byo kumusebya kandi byanditswe nk’aho ariwe wabyanditse k’uburyo abantu benshi bibazaga icyo Young Grace yaba yabaye gituma yiyandikaho amagambo nk’ayo. Hari n’ifoto yagaragayeho Young Grace ari mu musarane arimo kwibaza ati: “ese koko ibyo kuririmba ndabishoboye?”
Ku rundi ruhande k’urukuta rwa facebook rwa Kjohn naho kuri uwo munsi nyine hari handitse amagambo amusebya ibi rero bikaba byaribajijweho n’abantu cyane bibaza impamvu bombi bibwe ijambo ry’ibanga icyarimwe kandi uwayabibye akandika kumpande zombi asebanya.
Hanagaragayeho ifoto ya Kjohn ari kumwe na Young Grace hanagaragaraho amagambo agira ati: “ Young Grace, hagarika gushaka kunyurira kuko ibyo uvuga ngo wanyimye giti uri kwibeshyera kuko kuba naza iwanyu ukampa Inzoga unyakira sinumva niba ariyo Giti uvuga so gabanya kunyurira kuko kuza iwanyu mba nkubashye nk’umuntu twakoranye shyira mubitekerezo urebe itike inzana iwanyu ni 6200 ese Kgl sinayarira nkanasangira nabajyama banjye harya ngo ni uko nakurwaniye ishyaka ukaza muri Guma Guma niyo mpamvu utagishaka kunyumva Stop Dear”
Nyuma ho umunsi umwe ibi bibaye, haje kugaragara uko gusaba imbabazi abafana banamenyeshwa ko hari habayeho icyo kintu cyo kwibwa ijambo ry’ibanga ku mpande zombi. Gusa kubera ko nyuma y’aho hatigeze hongera kugaragara umubano mwiza hagati ya Young Grace na Kjohn nk’uko byari bisanzwe, twifuje kumenya ukuri kuri ibyo byose niko kwegera abarebwa n’iki kibazo bose kugira ngo bagire icyo bakitubwiraho. Young Grace mukiganiro twagiranye tariki ya 22.2.2012 yagize ati : “njyewe k’uruhande rwanjye ntacyo mfa na Kjohn kandi nta kosa numva mfite kuko iyaba amakosa ari kuri jye nari kumwegera nkamusaba imbabazi”.
Tugerageje kumubaza we icyo akeka niba anabona ko haba hari icyahindutse hagati ye na Kjohn adusubiza agira ati: “ikibazo cyo kirahari rwose. Urabizi ko iyo umuntu yapfuye bashyira ku ifoto ye umusaraba utukura? None se kuba Kjohn afata ifoto yanjye kandi nkiri muzima agashyira ho umusaraba utukura biba bishatse kuvuga iki? Yanafashe naya foto yanjye nambaye imyenda y’abageni muri ya ndirimbo yanjye Uri Final ni uko ayigereranya n’indi iriho imbwa nayo yambaye iby’abageni akabaza ngo umwiza ninde? Ibyo byose byarambabaje ariko ntibizatuma ncika intege ngo ndeke muzika.”
Nyuma yo kumva uko byifashe twegereye Kjohn nawe tumubaza icyo abivugaho, ni uko aratubwira ati: “Young Grace byo dufitanye ikibazo, ariko mugihe azaba ataraza kunsaba imbabazi ntazasubira muri Big Star Entertainment.” Twagerageje kumubaza icyo kibazo bafitanye atubwira ko ari ibanga. Yagize ati: “Ikibazo dufitanye cyo sinakivuga kuko ari ibanga ariko ibi byose byatangiye ubwo yandikaga kuri facebook amagambo agaragara mu ndirimbo ya Naason ngo: Abisi bakwereka inzira y’ubusamo wayinyuramo bikabababara,…aha nahise numva ko arijye ari kubwira kubera ikibazo twari twagiranye.”
Ku ifoto yaciyeho imirongo itukura, yemeye ko ariwe wabikoze, ati: “Nashakaga kwerekana ko njye na Young Grace byarangiye, ko ntagahunda tugifitanye mugihe azaba ataransaba imbabazi.” Ku yindi foto aho Young Grace agereranywa n’imbwa, Kjohn yavuze ko atari we wayikoze ahubwo ko yakozwe n’undi musore wo ku Gisenyi witwa Dj Bob Mukwaya. Dj Bob Mukwaya twagerageje kumuvugisha ntibyadukundira, n’iyo foto ntitwashoboye kuyibona kuko bahise bayikuraho.
Twamubajije niba abona nta mbogamizi zihari zo kuba agirana ibibazo n’umuhanzi kugiti cye maze bakamukura muri iriya company yabo ya Big Star Entertainment bitazatuma abahanzi n’abandi bakayigannye bayigirira amakenga dore ko ubusanzwe ibigo by’ubucuruzi (Business company) nka biriya biba bigomba kugira ubuzima gatozi butandukanye na ba nyirabyo (personnalite physique et morale), yatubwiyeko kuri we abona ntakibazo kirimo. Yashoje atubwira ko we na Young Grace bari munzira yo kubikemura ko aribuze no kumureba kuko bafitanye gahunda, Grace adutangariza ko Kjohn arikumusaba imbabazi.
Twegereye n’umujyanama wa Young Grace Top Five Studio (Patrick) tumubaza uko we yaba abibona atubwira ko ibyabaye byabababaje kandi ko ubundi abantu bagombye gukora ibintu bazi neza bakabikora m’uburyo bw’umwuga. Yagize ati: “yishaka kudusebereza umwana. Young Grace ni umwana warezwe ntabwo ari ikirara. Niba inyungu yamubonagamo atayibonye, yishaka kumusebya. Njye natunguwe no kumva uko yagendaga ku maradiyo avuga ko ariwe Manager wa Young Grace. Gukorera umuntu promotion si ukuba manager we. Natubabarire rero twe ntabwo dukunda guterana amagambo mubinyamakuru. ”Yakomeje atubwira ko bari guteganya gukora ikiganiro n’abanyamakuru kugira ngo bababwire ukuri kose kubivugwa k’umwana wabo kugira ngo hato benshi batazumva amagambo bakaba bakumva ko Young Grace ari ikirara kandi atari ko biri. Yanadutangarije ko ubu ari gukora kandi ko indirimbo ye “Ndi intore” yasohotse bakaba bari gutegura kuyikorera amashusho. Baranategura gukora amashusho y’indirimbo “Mpa umusaada” yakoranye na Jay Polly.
Twabibutsa ko Young Grace ari muri Primus Guma Guma SuperStar aho afite numero ya 15 no muri Salax Awards akaba ari guhatana kumwanya wa Best Female.






kjohn ntabwo yashwanye na Young ni imitwe