Nzamwita Olivier Joseph wari uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mister One mbere y’uko ahinduye ngo yitwe M1, ni umuhanzi usanzwe akora injyana zitandukanye nka Dancehall, Afrobeat, Ragga akaba ari umunyarwanda wavutse ku itariki ya 1.5.1990. Ababyeyi be ni Serugendo Augustin na Mukarukwaya Christine. Aba mu Gatsata mu karere ka Gasabo mumugi wa Kigali.
M1 nk’uko yabidutangarije mukiganiro twagiranye, ngo yatangiye umuziki we yitwa Mister One nyuma akajya yumva abantu benshi bamubaza niba ari umunyamakuru bituma amenya ko hari umunyamakuru nawe witwa ko bityo ahita afata icyemezo cyo kurihindura kugira ngo batazakomeza kubitiranya. Uwo munyamakuru ni Mister One wamenyekanye cyane kubera Radio Flash Fm ndetse n’ikinyamakuru yari afite cyitwa Celeb Magazine.
Mumagambo ye, M1 yagize ati: “Natangiye nitwa Mister One ndimarana igihe pe, ariko ntangiye kumenyekana cyane nibwo naje kujya numva abantu benshi bambaza ngo ese niwowe ukora kuri Flash Fm? kubera kwanga confusion hamwe n’umunyamakuru Mister One bituma mfata icyemezo cyo guhindura izina kandi muby’ukuri nari nararihisemo atari uko narinaramwumvise. Ni izina ryanjemo gutya tu. Sinarinzi ko hari undi muntu uryitwa.”
Nyuma yo kureka kwitwa Mister One, bagenzi be b’inshuti ze ngo batangiye kumwitirira indirimbo ye “Katika” ariko nyuma we ubwe aza gufata icyemezo cyo kwitwa M 1 (M one) bifitanye isano na Mister One yahoranye mbere.
Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2004. Atangira aririmba ibijyanye na SIDA arinabwo yakoze indirimbo ye yahereyeho kuririmba yamenyekanye cyane yitwa Icyo cyorezo. Nyuma y’indirimbo Icyo cyorezo yaje gukurikizaho iyitwa Problems yakoze muri 2005 n’iyitwa “Katika” yakoranye na Open Fire ikaba ari nayo bagenzi be bamwitiriraga ubwo yari amaze kureka kwitwa Mister One.
M1 nk’uko yabidutangarije ngo yigeze gukora n’itorero Mashirika ryajyaga riririmba muri Jari Club. Aha ni mumwaka wa 2006 mbere y’uko yabaye asa nk’uhagaritse muzika akerekeza mugihugu cya Uganda kubera amasomo. Aha yari asigaye kora umuziki gake gashoboka murwego rwo kugira ngo abafana be batazamwibagirwa.
Yadutangarije ko umwaka wa mbere yawigiye muri APRED Ndera ariko kubera ko abaterankunga yakundaga kubona benshi babaga bakoresha gusa ururimi rw’icyongereza bityo bikamugora kuvugana nabo byatumye afata icyemezo cyo kujya gukomereza amasomo ye mugihugu cya Uganda mu rwego rwo kugira ngo amenye n’ururimi rw’icyongereza.
Mu gihugu cya Uganda yahatangiriye umwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, ubwo hari mumwaka wa 2006. Icyiciro rusange (O level) yakize mu ishuri ry’i Mbarara ryitwa Mbarara secondary school akomereza (A Level) mukigo cyitwa St Mbuga aho yigaga HEK/Art (History, economic, Kiswahili) ugenekereje ni ibijyanye n’amateka, ubukungu n’igiswahili. Arangije kwiga uyu mwaka ushize wa 2011.
Muri gahunda ze z’ubuhanzi, yadutangarije ko noneho nyuma y’uko akiranutse n’amasomo agiye gushyira imbaraga nyinshi mumuziki mbere y’uko azakomeza muri Kaminuza n’ubwo atari yamenya neza igihe azakomereza n’aho azakomereza kwiga.
Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Iyo foto yawe” ikaba ari indirimbo yakoreye Uganda muri Big Town Records ayikorewe na Dj B, amashusho yo akaba yakozwe na D-85∕ Gost. Nyuma y’iyo ndirimbo Iyo foto yawe, ubu hari indirimbo yindi ari gukorera kwa Washington iri munjyana ya Dancehall akaba ari indirimbo azaririmbanamo n’abandi bahanzi bo muri Uganda tukaba tuzimo gusa uwitwa Sizzaman waririmbye no muri Mister Dj ndetse n’indi yitwa Amafaranga. Hazaba harimo n’abandi bahanzi bo muri Uganda atadutangarije.
M1 kandi uretse no kuba afite gahunda yo gukora cyane, ngo aranifuza ko uyu mwaka wazarangira ashyize ahagaragara album ye ya mbere dore ko amaze kugira indirimbo zigera ku 8 ze bwite ariko wabariramo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi zikaba 11. Kuri ubu arimo kwiga Gitari (guitar) mu rwego rwo kugira ngo arusheho kunoza umuziki we ndetse no gushimisha abafana be dore ko asanzwe anashoboye kuririmba munjyana y’umwimerere (Live).






