News

November 21, 2012

Rwanda:Harabura iminsi ine gusa Urban Boys bakamurika alubumu yabo “Batatu kurugamba”

Harabura iminsi ine gusa Urban Boys

Itsinda Urban Boys riritegura kumurikira abanyarwanda alubumu yabo ya gatatu bise “Batatu kurugamba” mu mpera z’iki cyumweru ku itariki ya 24.11.2012 I Kigali no ku itariki 25.11.2012 I Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba basore batatu Nizzo, safi na Humble Jizzo bamaze iminsi myinshi mu myiteguro yo kumurika alubumu yabo ya gatatu babifatanyijemo n’umujyanama wabo Alex Muyoboke.

Iyi myitozo myinshi cyane nk’uko babitangaza, ngo ni ukugira ngo bazashobore guha abanyarwanda ndetse n’abandi bose bazaza muri ibi bitaramo umuziki w’umwimerere (Live) dore ko abantu batagikunda kwitabira ibitaramo bya playback ari benshi.

Aba basore kandi imyitozo yabo si ukuririmba live gusa kuko ngo bazanabyinira abafana babo kahave. Aba basore basanzwe bazwiho kugira indirimbo nziza kandi zibyinitse, basanzwe banazwiho kugira udushya twinshi mumibyinire yabo.

Baranatangaza kandi ko igitaramo cyabo kizaba ari Live 100% haba kuribo ndetse no kubandi. Iri tsind riherutse gushyira hanze indirimbo nziza cyane bise “Bibaye” ikaba yaragaragayemo umukobwa w’umunyamideli muri East Africa Nancy Nas Muhamed ukomoka kumuhinde n’umunyarwandakazi.

Izindi ndirimbo zabo zakunzwe cyane ni nka Take it off, Bibaye, BMW, Sipiriyani, Gira icyo uvuga, Wampoye iki? N’izindi.

Abahanzi bazagaragara muri ibi bitaramo byo kumurika alubumu “Batatu kurugamba” ni Jackie Chandiru wo muri Uganda banakoranye indirimbo “Take it off” na Washington bakoranye iyitwa BMW (Be My Wife), Kitoko, Priscilla, Knowless, Kamichi, Jay Polly, Young Grace, Riderman, King James, Ama-G The Black, Uncle Austin, Allioni, Bruce Melody, Jules Sentore  Lil G n’abandi.

Kwinjira mugitaramo kizabera kuri sitade Amahoro I Remera muri Parking kuri uyu wa gatandatu tariki 24.11.2012  ni amafranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi, iki gitaramo kikazatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Igitaramo kizabera I Musasnze muri Salle Muhoza kuri iki cyumweru tariki 25.11.2012 guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa (3pm) ni amafranga y’u Rwanda 3000 mu myanya y’Icyubahiro (VIP) na 2000 ahandi.

 

 

 



About the Author

admin





 
 

 
Senderi Steals How In Rusizi

Senderi Steals Show In Rusizi

They went fully armed and firing on all cylinders to draw as much support as they could from their fans. Yes, the first road show of Primus Guma Guma Super Star finally kicked off in Rusizi, Western Province where all eleven co...
by admin
1

 
 
RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

RnB star Meddy plays down rift with radio presenter

Meddy has denied reports of any row between him and Magic FM radio presenter Tidjara Kabendera, after the latter publicly condemned him of being inept in music. Tidjara had taken to social website Facebook to accuse Meddy of be...
by admin
0

 
 
Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams sparks row over bribery claims at Primus Guma Guma Super Star

Deejay Adams has reignited the fire that was slowly dying over claims of bribery at Primus Guma Guma Super Star. The volatile deejay-radio presenter has always asserted that certain musicians use their financial might to squeez...
by admin
0

 

 
KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

KARONGI: Mu mujyi wa Kibuye hagiye gufungurwa urubyiniro rushya

Icyuma gitanga ubukonje mu nzu cyamaze gushyirwa hejuru y’aho iyo boite izakorera Mu minsi mike mu mujyi wa Kibuye haraza kuba huzuye inzu y’urubyiniro (boite de nuit cyangwa dancing club) mu ndimi z’amahanga. Iyo boite i...
by admin
0

 
 
Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior shifts to Unlimited Records

Producer Junior has confirmed the news that he has now shifted to Unlimited Records, having spent a considerable amount of time at The Super Level. The troubled music producer has, however, reiterated that he does not have a pe...
by admin
0

 




One Comment


  1. urban boys turabashyigikiye multiforme aho



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 

Provided by water damage columbus