Mu gihe hibazwaga niba Primus Guma Guma Super Star season 2 izitabirwa n’abahanzi batujuje umubare wateganyijwe nyuma y’uko hari bamwe batangaje ko batazayitabira, Umuhanzi Naason na Jozy binjijwe muri PGGSS season 2 kugira ngo umubare wateganyijwe wuzure.
Nyuma y’aho Miss Jojo yatangarije ko atazitabira PGGSS season 2 kubera imyemerere ye, abategura PGGSS season 2 bahamagaye Miss Channel kuko mu bakobwa ariwe wari wakurikiye Miss Jojo mu majwi, bamusaba kumusimbura nyamara Miss Channel arabihakana niko guhamagara umuhanzi w’umukobwa wari ukurikiye Miss Channel ariwe Jozy, bityo umwanya wa Miss Jojo ukaba urimo Jozy umuhanzi ukiri mushya cyane kandi akaba nta ndirimbo nyinshi afite n’ubwo ari kwigaragaza cyane muri muzika kubera ibikorwa bye.
K’uwari umwanya wa Mani Martin nawe wanze kwitabira aya marushanwa ya PGGSS season 2 nyuma yo gusoma amasezerano (contrat) abahanzi bayitabiriye basinya ubu hari umukurikiye mu majwi ariwe naason.
Twabibutsa ko abahanzi 20 bazatorwamo 10 bazahatana ari Kamichi, Kitoko, Uncle Austin, Rafiki, Riderman, Jay Polly, Bull Dog, Danny Nanone, King James, Emmy, Nyamitali, Knowless, Paccy, Young Grace, Dream Boys, Just Family, Urban Boys, The Brothers, Jozy na Naason.
ibihembo Aba bahanzi bazahembwa birashimishije cyane,kuko kuva mu ntangiriro umuhanzi wese uzatorwa muri 10 bazahatana azahita ahabwa amafaranga 500.000 y’u Rwanda ndetse buri kwezi mugihe gihwanye n’amezi ane yose bazamara biyamamaza akazajya ahembwa 1000.000 buri kwezi.





