Umuhanzi Austin nyuma y’imyaka igera kuri ine akorera Radiyo 10 kuri ubu yahavuye ajya gukora kuri radiyo nshya yitwa FKM ivugira k’umurongo wa 98.7 fm aho yatangiye gukora kuva tariki ya 7/2/2012 akaba yarasinye amasezerano y’imyaka 65.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Uncle Austin k’urubuga rwe rwa facebook abaza abakunzi be agira ati: “Ese Uncle Austin avuye kuri R10 wabyakira ute?” ibi bikaba byarasaga n’ibibateguriza ibyenda kuba kuko nyuma y’igihe gito nibwo yongeye kwandika yongera kubibabaza ariko biherekejwe n’indi nyandiko ihamya ko yahavuye.
Yageze aho anabatangariza ko yimukiye kuri Radiyo KFM aho yatangiye gutanga ikiganiro ku itariki 7/2/2012 kuva ku isaha ya saa kumi kugera saa mbiri z’umugoroba. Ikiganiro yatanze akaba ari nacyo azakomeza gutanga ni ikiganiro cyitwa “Rush Hour”.
Umuhanzi Austin nk’uko yabidutangarije ku itariki ya 7/2/2012, yagize ati: “Radiyo 10 ntacyo mfa nayo, n’abahakora ntacyo dupfa nanahagiriye ibihe byiza, ariko imyaka ine mpakora irahagije k’uburyo guhindura numva ntakibazo. Ikindi kandi kuri KFM barampema amafaranga menshi. Mfite na contrat y’igihe kirekire cyane.”
Twabibutsa ko Uncle Austin ari umwe mu bahatanira Salax Awards ndetse na PGGSS season 2, akaba akomeje ibikorwa bye aho vuba aha yashyize ahagaragara indirimbo Wantwaye Umutima yakoranye n’umuraperi K8 w’umunyaranda usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye kwiga mu ishuri ryitwa American River College akaba ari kwiga Business Administration and Management.





