News

March 16, 2014

Umunsi abakunzi ba Primus Guma Guma Super Star bari bategereje wageze

m_Umunsi abakunzi ba Primus Guma Guma Super Star bari bategereje wageze

Ni nyuma y’igihe kitari gito abakurikiranira hafi umuziki n’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane bategerezanyije amatsiko abahanzi 10 muri 15 bazakomezanya n’aya marushanwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15.3.2014 rero amatsiko yabo arashira kuko aribwo bari bubashe kumenya abahanzi 10 bazakorana urugendo rurerure rwo kubataramira mu marushanwa ya PGGSS 4 ari nabo bazavamo umuhanzi uzegukana insinzi yayo.

Kuri uyu wa gatandatu kandi, abahanzi bose uko ari 15 bazataramira abanyarwanda n’abakunzi ba muzika muri rusange mu rwego rwo kugira ngo batoranywemo abahanzi 10 bazakomeza. Ibi bizabera mu gitaramo, ahasanzwe hamenyerewe kubera imurikagurisha (Expo-Ground) guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000.

Dore uko abahanzi bazakurikirana mu byiciro mu kuririmba ndetse n’umubare uranga buri muhanzi. Icyiciro cya mbere kizaririmba ni icyiciro cy’abahanzi bashya muri aya marushanwa. Uko bazakurikirana ni uku: 1.Sentore, 2.Bruce Melody, 3.Uncle Austin, 4.Edouce, 5.Ama G The Black, 6.Active.

Nyuma y’abahanzi bashya muri PGGSS hazakurikiraho icyiciro cy’abakobwa. Dore uko bakurikirana: 1.Young Grace, 2.Oda Paccy, 3.Teta Diana

Hazasoza icyiciro cy’abahanzi bari basanzwe bitabira aya marushanwa. Dore uko bazakurikirana mu kuririmba: 1.Senderi International Hit, 2.Kamichi, 3.Jay Polly, 4.Urban Boyz, 5.Dream Boyz, 6.Christopher.

Kunshuro yayo ya mbere, aya marushanwa yegukanywe na Tom Close, ku nshuro ya kabiri yegukanwa na King James naho ku nshuro yayo ya gatatu yegukanywe na Riderman.

Share and Enjoy



About the Author

admin





 
 

 
Umuririmbyi Prince ngo yaba yarazize indwara ya SIDA

Umuririmbyi Prince ngo yaba yarishwe na SIDA

Umuririmbyi Prince Rogers Nelson, umaze iminsi apfuye, ngo yaba yarishwe na SIDA yari yaranduye ariko akanga kuyivuza yizeye gukizwa n’Imana. Uyu muririmbyi wamamaye ku isi, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfiriye aho...
by admin
0

 
 
Teta Diana jets off to Washington DC

Teta Diana jets off to Washington DC

Popular pop songstress Teta Diana take flight to Washington DC to grace US Rwandan Diaspora convention slated to take place on 19th this month. The convention will bring together all Rwandan women living in US to talk about va...
by admin
0

 
 
Miss Sharifa yanyuzwe n’umwanya yahawe, aniteguye kuzawubyaza umusaruro

Miss Sharifa yanyuzwe n’umwanya yahawe, aniteguye kuzawubyaza umusaruro

Miss Sharifa Umuhoza, yanyuzwe n’umwanya yahawe mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda akaba aniteguye kuzawubyaza umusaruro akora imishinga inyuranye. Nyuma yo kuba igisonga cya kane cya Miss Rwanda ndetse akanegukana ikamb...
by admin
0

 

 
Enjoy amaze kwamamara

Nyamasheke: Umuhanzi Enjoy akomerewe no kutagira umujyanama

 Umuhanzi ukomeye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke,Enjoy avuga ko akomeje kugorwa no gukora umuziki adafite umujyanama (manager) umufasha. Nsengiyumva Gilbert uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Enjoy, avuga ko akomeje kugorwa n...
by admin
0

 
 
Senderi prepares to battle in Guma Guma 2016

Senderi prepares to battle in Guma Guma 2016

Singer Erick Senderi says he preparing himself to battle in the upcoming Guma guma competition. Despite being aged among his competitors, Singer Erick Senderi believes he is a real deal to appear in Guma Guma competition due to...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 
Email
Print