What's Hot

December 7, 2011

“Cally–Su” niko kabyiniriro Ally–Sudi yegukanye mu bukwe bwe!

More articles by »
Written by: admin

Nkuko byari byitezwe ku itariki  ya 19 Ugushyingo 2011, hatashye ubukwe bw’umusore n’inkumi  bari bamaze imyaka icumi bakundanye. N’ubwo ariko amakwe yabaye kuri uwo munshi yari menshi, ubu bwo bwari bwitezwe na benshi kubera ko umwe muri abo bombi azwi cyane muri show-biz hano mu Rwanda, ni umuririmbyi, akaba ari n’umunyamakuru ku iradiyo ikorera mu Rwanda yitwa isango strar.


Ubwo bukwe rero bwa Ally Soudi na Carine Umwiza,  bwari bwahuje abatari bake barimo abahanzi, abanyamideli, abanyamakuru, abanyeshuli biganye n’abageni, inshuti n’abavandimwe, ndetse n’abandi bantu b’ingeri zose, bwari buteguwe mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyari icyo Gusaba no Gukwa byabereye i Nyamirambo, icya kabiri cyari icyo Gusezerana i Nyarugenge, naho mu cyiciro cya gatatu hari hateganyijwe Kwiyakira muri Cadirac.

Nyuma y’ibyo byose hakaza kubaho umuhango wo gutwikurura i Nyamirambo,  mu rugo rushya rw’abageni aho byari gukurikirwa no kwidagadura i Gikondo  kwa Virgile.

Mu nkuru yacu tukaba turi bwibande cyane mu Kwiyakira cyane ko ari naho hagaragaye udushya twinshi.  Abahanzi batari bake muri ibyo biroro hafi ya bose baririmbiye abageni. Muri bo harimo  SAMPUTU Jean Paul, Masamba bakunda kwita intore, Miss Jojo, Jay Polly, Emmy, Dream Boys, Rozy, Eddy Kenzo, Mibirizi, Aline Gahongayire, Tuff Gang hamwe na Kitoko wari wanamwambariye. Hari hari kandi n’abanyamideli nka Daddy de Maximo na Claude.

N’ubwo abo bahanzi bari basusurukije abari aho ariko ntibyaje kurangira gutyo kuko Ally Sudi  ari we wari nyir’ibirori yaje gufata umwanya aririmbira umukunzi we Carine, maze nawe nawe afata umwanya muto wo mwiyerekana hamwe na bagenzi be dore ko uwo mugeni asanzwe akora ibijyanye no kwerekana imideli, mbese byari ibirori.

Mumpano zatanzwe uwo munsi, hagaragayemo mbere na mbere izina yiswe n’uwari umuyobozi wa gahunda Edouard Bamporiki wavuze ko nyuma yo kubona ko babaye umwe abifuriza ko bajya bahamagarirwa rimwe. Yaravuze ati “Mwagiye mubanyitira CALLY-SU di!” yashakaga kuvuga impine za Carine na Ally-Sudi.

Utundi dushya twahagaragaye ni nk’ak’umusore Eric uzwi ku izina rya Job biganye aho i Mugambazi  watangaje ko ariwe  Sudi yatumye bwa mbere kuri Carine ngo babonane. Ariko mu kiganiro Sunday–night  na Ally Sudi kuri iki cyumweru, Ally-Sudi yatangaje ko uyu musore yakoze yamumuhamagariye ariko bitari mu rwego rwo kumusaba urukundo ko ahubwo kwari ukumunnyuzura, dore ko iryo nnyuzura ari ryo ryaje kuba intandaro y’urukundo rwabo.

Muri ubwo bukwe hagaragaye kudakabya  cyane nkuko benshi mu babwitabiriye babidutangaje, bati “Ntabwo byari bikabije, nkuko twaje tubyiteze ku umuntu uzwi nk’uyu, byabanje kuba nk’ubukwe bwose bubaho, n’ubwo nyuma hajeho imigereka!”

Ally Sudi na Umwiza Carine bahuje ibirori n’undi munyamakuru w’imikino kuri Contact fm, Mpamo Thierry (Tigos) na Niwemugeni Stella.

Byakusanyijwe na KALAIN  afatanyije na KEZA!  .

 

Share and Enjoy



About the Author

admin





 
 

 
Tanzania’s Diamond to rock Kigali

Tanzania’s Diamond to rock Kigali

Tanzania’s heartthrob Diamond Platnumz is set to thrill Rwanda on January 1 in the popular East African party. The Mawanzo star disclosed the news through his face book page and promised all his fans in Rwanda to save for the...
by admin
0

 
 
Singer Kid Gaju ousts new single

Singer Kid Gaju ousts new single

Rwanda’s Afrobeat star Kid Gaju has released another new love hit single dubbed Mubiganza Byawe. The new song is about a boy who is in love reminding his girl friend not to mess up with his love feelings towards her. “It’...
by admin
0

 
 
Arthur

BBA updates: Rwanda’s reps Arthur, Frankie up for eviction

After weeks in the house as untouchables, Rwanda’s BBA representatives Arthur and Frankie have joined the eviction list this week with other six housemates. Despite being on the safe side on Sunday, Frankie was added on the l...
by admin
0

 

 
I am not ready to comeback -Miss Jojo

I am not ready to comeback -Miss Jojo

One of Rwanda’s faded female RnB singers Miss Jojo revealed that she is not ready to be back in music arena although she did some tours across the country while promoting Iron beans. This comes after rumors circulated in loca...
by admin
0

 
 
Arthur Nkusi

BBA Update: Rwanda’s Arthur up for eviction

Rwanda’s Arthur Nkusi aka Rutura representing in Big Brother Africa season nine house is up for eviction this week after housemates’ nominations. Arthur who has been doing great in the house lately has finally been nominate...
by admin
0

 




0 Comments


Be the first to comment!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>


 
Email
Print